Our History

Amateka y’Umutwe wa Politiki PDC

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryashinzwe mu mwaka wa 1991, rishingwa na Jean Népomuscène Nayinzira n’abandi bari bafatanyije.
Mu ishingwa ryaryo ryari rigamije Demokarasi Ishingiye k’Ubukristu(Christian Democratic Party/Parti Démocratique Chrêtien).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nk’Umutwe wa Politiki utarijanditse muri Jenoside wakomeje akazi ka Politiki; Muri 2003, Ishyaka PDC ryemeje ubufatanye (Coalition) n’Umuryango FPR-Inkotanyi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Nyakanga 2003 ndetse n’ay’Abadepite yabaye muri Nzeri 2003. Ishyaka PDC ryatsindiye imyanya itatu mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda aho umuyobozi wa PDC Mukezamfura Alfred yatorewe kuyobora Inteko Nshingamategeko.
Ishyaka PDC ryakomeje ubufatanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi kugeza n’ubu.
Mu mwaka wa 2009, Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda ryatoye Komite Nyobozi nshya iyobowe na Me.MUKABARANGA Anges ari nawe ukiriyoboye kugeza ubu.
Biro Politiki ya PDC iteraniye mu nama yayo yo ku wa 04 Kanama 2013 ; ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe; ishingiye kandi ku Itegeko Ngenga N°10/2013/0L ryo kuwa 11 Nyakanga 2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki; yemeje Amategeko Shingiro ya PDC.

Hashingiwe ku mategeko yavuzwe, izina ry’ishyaka ryarahindutse riba ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA, mu magambo ahinnye y’igifaransa PDC (PARTI DEMOCRATE CENTRISTE).

Hashyizweho Amahame remezo ya PDC

PDC iharanira Demokarasi ishingiye ku bumuntu, burangwa no guha umuntu agaciro kamukwiye, bunamusaba kugira uruhare mu gutunganya isi no gutsura imibereho myiza n’ubusabane mu bayituye. Ubwo bumuntu bushingiye ahanini ku migenzo myiza y’imbonezabupfura no mu myifatire y’umuntu wese ukwiye iryo zina , ituma atandukana n’ibikoko cyangwa ibindi bintu bitagira ubwenge n’umutima.

PDC yemera amahame remezo akurikira:
1° Umuntu abereye ku isi kugira ngo ayihindure nziza. Bityo, Igihugu kigomba
mbere na mbere gutezwa imbere n’ubwitange bwa benecyo;
2° Demokarasi ishingiye ku bumuntu ni inzira nyakuri yo kurengera inyungu za
rubanda binyuze mu migenzo myiza cyane cyane urukundo, ubuvandimwe, ukuri,
kwihanganirana, ubutabera, gukunda umurimo, gusangira byose no kubaha indi
migenzereze ihesha umuntu agaciro;
3° Ubumwe bw’abenegihugu ni inkingiy’amajyambere arambye y’Igihugu;
4° Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ni ishingiro ry’imiyoborere myiza
n’Igihugu kigendera ku mategeko;
5° Demokarasi igomba kandi gushingira ku bitekerezo by’abaturage n’uruhare rwabo
mu miyoborere myiza y’Igihugu;
6° Ubwisanzure busesuye bwo gutanga ibitekerezo butuma habaho ibitekerezo bya politiki binyuranye bifasha mu guteza imbere Igihugu kandi ntibigomba kuba intandaro y’ubushyamirane bw’abenegihugu.

Kugira ngo PDC ibashe kubahiriza amahame remezo, yiyemeje kugendera ku
cyerekezo gikurikira:
1° Gushishikariza Abanyarwanda umurimo no kurwanya ubudahwema ubukene, ubujiji n’ubwironde mu Banyarwanda ;
2° Gushyira imbere ubupfura mbere yo kurangamira ubukire bw’umutungo;
3° Kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu;
4° Guharanira no kwigisha amahoro,ubumwe, ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abatuye Igihugu, Akarere n’Isi yose;
5 Gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside n’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose;
5° Guteza imbere ubuvandimwe mu bayoboke baryo by’umwihariko, no mu Banyarwanda bose muri rusange;
6° Guhuza Abanyarwanda mu bitekerezo no mu mikorere bishimangira ubumwe
bwabo;
7° Gutoza Abanyarwanda kujya impaka zubaka kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu buzima bw’Igihugu.

Intego ya PDC ni UBUVANDIMWE, UMURIMO, UBUTABERA.

Uyu munsi Ishyaka PDC ni umwe mu Mitwe ya Politiki 11 yemewe mu gihugu ndetse rikaba riri mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Ishyaka PDC rifite abayoboke mu Nzego zifatirwamo ibyemezo mu gihugu( nko muri Sena, Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite n’ahandi)