Abahanga bagaragaza ko kugwingira kw’umwana bigira ingaruka ku musaruro we amaze gukura kuko ugabanukaho 10%, bikanagabanya 3% ku musaruro mbumbe w’igihugu gifite abantu bagwingiye bakiri abana.
Imibare yo mu 2015 yerekana ko mu Rwanda abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.
Porogaramu y’Igihugu y’imbonezamikurire igaragaza ko icyibazo atari ibura ry’ibiribwa ahubwo ikibazo cy’ingorabahizi ari uburyo bitegurwa.
Aha niho Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), ryahereye risaba abarwanashyaka baryo kudategereza ko amafaranga ya Leta ari yo azakemura iki kibazo.
Mu mahugurwa y’abanyamuryango ba PDC bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu, bibukijwe ko nubwo Leta irimo gushyiramo ubushobozi bwinshi ngo ikibazo cy’igwingira kiranduke burundu, bagomba kuyunganira bakaba umusemburo w’impinduka zigamije kurandura imirire mibi no kugwingira kw’abana.
Perezida wa PDC Mukabaranga Agnes, yabwiye abarwanashyaka b’iri shyaka kudategereza ko Leta ari yo izakora byose ngo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kirangire.
Ati “Twese dufite imiryango, turimo n’abari mu buyobozi mu nzego guhera ku mudugudu, harimo abayobora urubyiruko n’abagore. Tukumva rero twifuza ko abantu bafatanya kandi bakumva izo ngamba bakazigira izabo”.
Izi ngamba zirimo uturima tw’igikoni, gutegura neza ifunguro kandi rikungahaye ku ntungamubiri n’ibindi buri muturage wese yagombye gushyiramo imbaraga bitagombye gutegereza amafaranga ya Leta.
Uturere twari twugarijwe n’ikibazo cyo kugwingira nk’uko imibare yo mu 2015, ibyerekana twarimo Nyabihu yari ifite hafi 50%, Nyaruguru na 41.7%, Muhanga ikagira 41.6%, Ruhango ikagira 41.1%. Utundi turere ni Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Karongi.
Ihuriro ry’Imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, Scaling Up Nutrition (SUN) Alliance, riheruka kuvuga ko imirire mibi igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kuko ubushakashatsi bwakozwe na Cost of Hunger Report mu 2012 bwerekanye u Rwanda buri mwaka rutakaza miliyari 503 na miliyoni 600.
Ishyaka PDC ryasabye abarwanashyaka baryo kudaharira Leta ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi