Abayoboke ba PDC biyemeje impinduka mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga

Kimwe n’abandi bahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Abahagarariye ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC) bitabiriye amahugurwa ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga. Muri aya mahugurwa abanyamuryango ba PDC bavuga ko bakuye mo amasomo azabafasha kuvugurura uburyo bari basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga zaba izabo bwite zaba n’iz’ishyaka.

Muri aya mahugurwa yateguwe n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. UWURUKUNDO Grace umurwanashyaka wa PDC yagize ati "Mu by’ukuri aya ni amahugurwa y’ingirakamaro kuko imbuga nkoranyambaga ziri kugenda zigarurira isi; kuzikoresha neza rero byagira akamaro haba k’uzikoresha ndetse no ku mutwe wa Politiki wacu."

Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda Bwana GISAGARA Theoneste yavuze ko imitwe ya Politiki yemewe mu rwanda yari isanzwe ifite icyuho mu mikoreshereze y’imbuga za internet ndetse n’iy’imbuga nkoranyambaga zayo. Asaba abayitabiriye guhindura imikorere.

Aya mahugurwa y’iminsi 2 yitabiriwe n’Abayoboke bahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ari 11.

NIYODUSHIMA Dieudonne