Ikigo cy’ikoranabuhanga n’itangazamakuru RISA (Rwanda information Society Authority) cyasabye abakoresha imbugankoranyambaga kwitararika uko zikoreshwa mu gutangaza amakuru. Ibi bikaba byavugiwe mu mahugurwa y’abashinzwe amakuru mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabereye mu Bugesera guhera ku itariki 12-13 Kamena 2021.
Umukozi wari uhagarariye RISA UJENEZA Elisabeth yavuze ko abanyepolitiki bakoresha imbuga nkoranyambaga mbere yo kwandikwa bagomba kuzirikana: Gukorera mu mucyo, Kwiyubaha, gusobanukirwa ibyavuzweho mbere yuko ugira icyo ubivuga ho, Kwandika icyo uzi neza kandi ufitiye amakuru nyayo.
Ibi kandi byanagarutsweho na Hon BYABARUMWANZI Francois impuguke mu by’itangazamakuru nawe waganirije aba banyepolitiki. Yabagaragarije ko amategeko yo gukoresha imbugankoranyambaga mu Rwanda ntawe akumira. Yavuze ko buri wese yemerewe gukoresha ndetse no kwandika inkuru kuri murandasi. Ati "Ntibinagombera ko uwandika inkuru aba yarabyigiye"; ariko kandi ashimangira ko uwandika agomba kwitwararika uburyo ayandika mo.
Imbuga nkoranyambaga ni umwe mu miyoboro y’itangazamakuru igezwe ho kandi ikurikirwa na benshi. Gusa abanyamuryango b’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda PDC nabo bari bahagarariwe muri aya mahugurwa bakaba bagomba kwitabira ndetse no gukoresha neza murandasi.
UWURUKUNDO GRACE