Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda ryifurije Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27

KWIBOHORA 27
UBUTUMWA BW’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA
Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda, PDC irifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo KWIBOHORA ku nshuro ya 27. Dushimiye cyane kandi tuzirikanye ingabo zahoze ari Iza RPA na RPF Inkotanyi zabohoye u Rwanda zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Turashima kandi Imitwe ya Politiki ikomeje gufatanya na RPF Inkotanyi mu cyerekezo gishya igihugu kigenderaho ishyigikira demokarasi inyuze mu biganiro ku bibazo binini by igihugu nk uko yanabigaragaje hasinywa amasezerano ya Arusha .
Umusanzu wa buri wese mu kubohora u Rwanda no kwimakaza ubumwe ni umusingi ukomeye twubakiye ho ibyo tumaze kugera ho muri iyi myaka 27. Ubwo bufatanye bwaturanze n’uyu munsi buracyari ingenzi.
KWIBOHORA 27 ni umwanya kandi wo gusubiza amaso inyuma buri wese akagenzura umusanzu we mu kubaka igihugu ndetse agafata ingamba.
Uyu munsi udasanzwe tuwijihije mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid 19. Uru narwo ni urugamba kandi tugomba gutsinda ariko dufatanije.
Turasaba buri wese gushyira mu bikorwa amabwiriza duhabwa na guverinoma kuko ari bwo buryo bwonyine bwo gukomeza umuvuduko ushimishije mu iterambere rirambye twagezeho ryatugeje ku muvuduko ukataje mw iterambere, mu mibereho myiza, mu miyoborere no mu butabera .
Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC), rikomeje gushimira inzego zose umutekano usesuye uganje mu gihugu kandi tubifurije umunsi mwiza wo KWIBOHORA ku nshuro ya 27. Tubijeje gukomeza kwimakaza ubumwe n ubuvandimwe bizatugeza kuri byinshi. Murakoze.
MUKABARANGA Agnes,
Perezida wa PDC.