Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 30, Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda PDC yihanganishije abayirokotse n’abanyarwanda bose inabagenera ubutumwa.

Kwibuka ku nshuro ya 30 ni igihe cyo gushimira amahoro n’ umutekano duhumeka nyuma yuko Ingabo zari ziyobowe na H.E Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 .
PDC yihanganishije Abarokotse n’Abanyarwanda bose.
Turazirikana ko icyerekezo gishya na politike u Rwanda rwafashe byubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda bose. Ibi bisobanura intambwe zagiye ziterwa n’u Rwanda ku buryo ruza ku mwanya wa 1 muri byinshi.
PDC irashimira ubudasa bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye byatumye igira uruhare mu biganiro byo kubaka igihugu kuva mu Masezerano ya Arusha yo muri 1993, Inzibacyuho n’ amatora yatumye twitorera Itegeko Shinga twifuzaga, Inzego za Leta n’ Abayobozi beza dufite.

#Kwibuka twiyubaka