You are currently viewing Min. Nduhungirehe yabwiye abanyapolitiki ko UN nta masomo yakuye muri Jenoside yakorewe abatutsi

Min. Nduhungirehe yabwiye abanyapolitiki ko UN nta masomo yakuye muri Jenoside yakorewe abatutsi

Mu Kiganiro yagejeje ku bahagarariye imitwe ya Politiki igize ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Jean Parick Nduhungirehe yagaragaje ko Umuryango w’abibumbye (UN), (LONI) ufite ikibazo gikomeye cyo kutagira amasomo ukura muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi bikaba bigaragarira mu myitwarire y’uyu muryango mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC).

Muri iki kiganiro cyari kigamije kugaragariza abayobozi b’imitwe ya Politiki uko u Rwanda rubanye n’amahanga; ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyaganiriweho. Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko umuryango w’abibumbye ufitanye ikibazo n’u Rwanda. Ndetse ashimangira ko UN yafunze amaso ku bwicanyi bukorerwa abanyamulenge bushobora kubyara jenoside.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “UN dufitanye ikibazo gikomeye. UN mbere na mbere yari ihari mu Rwanda mu mwaka wa 1994. MINUAR murayibuka.aho byagaragaye ko LONI yatereranye abatutsi haba MINUAR ndetse na LONI ya New York mu kanama k’umutekano, ariko bikaba bigaragara ko nta masomo bigeze biga mu byabaye mu Rwanda. Kuko nyuma yaho habaye intambara mu burasirazuba bwa Kongo, bohereza MONUSCO yabanje kwitwa MONUC ubu imaze imyaka 23, yashyizweho mu 1999, uwabara imitwe yitwaje intwaro yari ihari icyo gihe, n’ubungunbu wasanga byarikubye nk’incuro 10 cyangwa 20. Usibye n’ibyo hari ama resolutions (Imyanzuro) nka 20 arenga yasabye LONI kurandura umutwe wa FDLR. Ibyo ntibyigeze bikorwa. Ibyakozwe ahubwo LONU ijya gufatanya na coalition ya gisirikare ya FARDC irimo umutwe wa FDLR kandi FDLR ni umutwe wafatiwe ibihano na LONI. …. Urwishe ya nka ruracyayirimo, LONI nta masomo yumvise kando LONI ubungubu ifunze amaso ku buryo bugaragara ku bwicanye, ihohoterwa ry’abanyamulenge n’abatutsi b’abanyekongo.”

Minisitiri nduhungirehe yagarutse kuri raporo iherutse gukorwa ishinja u Rwanda ubwicanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo hagendewe ku binyoma. ati abo bakoze raporo “Twaranabakiriye hano mu Rwanda ariko baragiye basohora raporo batagiye aho hantu habaye ubwicanyi za Binza na hehe.. ntabwo bigeze bahakandagiza ikirenge, ariko ngo bavuganye n’abantu baho kuri telefoni ngo babemeza koko ko ubwicanyi bwabaye. Maze basohora raporo zishinja u Rwanda.Ibyo rero ni ibintu tudashobora kwihanganira”.

Itangazo ry’inama rusange y’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki ryo kuwa 18 Nzeri 2025 rigaragaza ko ku birebana n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanra demokarasi ya Kongo (RDC), Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rudahwema kugaragaza ko umuti w’ibi bibazo ari uw’ibiganiro binyuze mu mucyo hagati ya DRC n’umutwe wa M23. Iri tangazo kandi rigaragaza ko Leta ya Kongo ikwiye guhagarika gushyigikira umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko wibasira abanyekongo b’abatutsi n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Leave a Reply