You are currently viewing “Abanyarwanda barangana imbere y’amategeko” NFPO yamaganye inteko y’uburayi

“Abanyarwanda barangana imbere y’amategeko” NFPO yamaganye inteko y’uburayi

Inama rusange y’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabaye kuwa 18 Nzeri 2025 yatoye umwanzuro wo gusohora umwanzuro uhuriweho w’imitwe ya Politiki 11 ikorera mu Rwanda ryamagana imyanzuro y’inteko ishingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi. Ni imyanzuro isaba u Rwanda kurekura Umuhoza Victoire ukurikiranweho ibyaha mu butabera bw’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamrkuru ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda Hon. Mukabunani Christine rigaragaza ko rihuriweho n’imitwe ya Politiki 11: FPR Inkotanyi,UDPR, PSD, PL, PDC, PPC, PDI, PSR,PSP, PS Imberakuri na GDPR Green Party. rishimangira ko bamaze kurebera hamwe umwanzuro w’inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’uburayi yo kuwa 11 Nzeri 2025 usaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Ingabire Umuhoza Victoire, bafashe icyemezo cyo kwibutsa ko:

U Rwanda ari igihugu cyigenga kandi kidakwiriye guhabwa amabwiriza y’imibeyoborere n’imibereho n’uwo ari we wese ugamije gusuzugura ubusugire n’umutekano w’abenegihugu. U Rwanda rufite uburenganzira bwo guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda no gufata ingamba zigamije kuburinda no kurinda imidugararo mu benegihugu. Inzego z’ubucamanza z’u Rwanda zirigenga kandi zikorera abanyarwanda. ntawe ukwiriye kuzishyiraho igitutu kubera inyungu ze bwite.

Iri tangazo rivuga kandi ko: Abanyarwanda bose baranga imbere y’amategeko, barindwa kimwe kandi mu buryo bukwiriye, Ingabire Umuhoza Victoire usabirwa kurekurwa ni umunyarwanda nk’abandi. Yigeze guhamywa ibyaha n’inkiko hanyuma ahabwa imbabazi z’umukuru w’igihugu kandi ubu ari mu nkiko akurikiranweho ibyaha n’inkiko z’u Rwanda. Mu gihe urukiko rutarafata icyamezo ku rubanza rwe inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’uburaya yo irasaba irekurwa nta mananiza.

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki ryatangaje ko rinenze iyi nteko y’ubumwe bw’uburaya isaba ko Ingabire Umuhoza Victoire arekurwa vuba na bwangu mu gihe nyamara ari gukurikiranwa n’inkiko zibifitiye ububasha. Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki kandi ryamaganye pilitiki zihembera urwango, iteshagaciro n’amacakubiri mu banyarwanda.

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki ryibukije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kandi gifite ubucamanza bukorera mu bwigenge. Ihuriro rivuga rishyigikiye inzego z’imitegekere z’u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ndetse rizanakomeza gutanga umusanzu waryo mu kubaka ubumwe n’iterambere ry’abanyarwanda.

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO) risohoye iri tangazo ryamagana ibyemezo by’inteko ishingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bisaba irekurwa rya Ingabire Umuhoza Victoire, nyuma y’umunsi umwe inteko ishingamategeko y’ u Rwanda nayo isohoye itangazo risa n’iri.

Ingabire Victoire Umuhoza yatawe muri yombi muri Kamena 2025 aregwa ibyaha bitandatu birimo icyo kuba mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi bw’ u Rwanda, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda,… ibyaha we ahakana mu rubanza rugikomeje.

Leave a Reply