You are currently viewing “Abanyarwanda 98.1% bemeje ko bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo”  MINUBUMWE

“Abanyarwanda 98.1% bemeje ko bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo” MINUBUMWE

Mu ihuriro rya 18 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, Ministeri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano moberagihugu MINUBUMWE yamuritse ubushakashatsi bugaragaza igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda mu mwaka wa 2025. Uretse izamuka ry’ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda, icyi gipimo kandi cyerekanye ko abanyarwanda bangana na 98.1% bemera ko bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo ndetse bakaba bazibonamo.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 kigeze kuri 95.3%, kivuye kuri 82,3%, cyariho mu 2010. Ni mu gihe mu 2015 cyari kigeze kuri 92,5%, 2020 cyageraga kuri 94,7%. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yerekana ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwiyongereyeho 13%.

Amurika ubu bushakashatsi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko umwihariko w’Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda cy’uyu mwaka wa 2025 ari uko cyongewemo ingingo y’Ubudaheranwa itari mu bipimo byo mu myaka yashize. Hongewemo kandi ibyiciro bishya bishingiye ku bibazo binini byagaragaye mu myaka 5 ishize birimo ihohoterwa ry’abacitse ku icumu, ingengabitekerezo ya jenoside ku mbuga nkoranyambaga, amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere, imyitwarire mu rubyiruko, n’ibikomere bishingiye ku mateka.

Ubudaheranwa nk’inkingi fatizo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, igipimo rusange cyabwo gihagaze kuri 90.8%. Mu babajijwe, 99,1% bemeje ko imiterere y’ubuyobozi buri mu Rwanda idaheza Abanyarwanda, 99% bemera ko ingamba z’ubukungu z’Igihugu zizirikana ibyiciro by’imibereho bitandukanye by’Abanyarwanda kandi zidaheza. Ku rundi ruhande, abagera kuri 98,6% bemeje ko u Rwanda rwimakaza umuco w’ibiganiro, gukemura amakimbirane no gufata ibyemezo binyuze mu bwumvikane mu gihe 98,1% bemeje ko abaturage bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo kandi bazibonamo.

MINUBUMWE yerekanye ko ubushakashatsi bwasanze abantu 97,8% bemera ko Igihugu kigendera ku mategeko aboneye n’ubutabera buhabwa abaturage nta vangura. 97,8% basanga indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ari inkingi y’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda naho 87,2 bemeje ko isaranganya ry’ubutegetsi nk’uko bikorwa na Leta y’u Rwanda ari kimwe mu bifasha Abanyarwanda kwiyubakamo Ubudaheranwa. Ni mu gihe 87% bemeje ko Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana mu bukungu no mu ishoramari.

Leave a Reply