Mu biganiro byahuje abasenateri bagize komisiyo ya Politiki n’imiyoborere n’abahagarariye Ishyaka PDC kuwa 30 Nyakanga 2025, abasenateri bagaragaje ko bashima umusanzu w’ishyaka PDC mu miyoborere ishingiye kuri Demokarasi u Rwanda rwahisemo no mu guteza imbere ubukungu.
Ibi biganiro byibanze ku ngingo zirimo imikorere n’imikoraniro y’inzego za PDC, iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, uruhare rwa PDC mu guteza imbere abayoboke bayo n’igihugu muri rusange ndetse n’uruhare rwa PDC mu kwigisha abaturage Politiki igendera kuri Demokarasi.
Muri ibi biganiro abasenateri bagize komisiyo ya Politiki n’imiyoborere basobanuriwe amavu n’amavuko y’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC) ryashinzwe mu 1991. Ashingiye ku mateka y’igihe PDC yashingiwe Senateur Dr Usta Kayitesi ukuriye Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere yagaragaje ko iri shyaka ryavutse mu gihe cyari kigoye ariko ko ryatanze umusanzu ufatika mu miyoborere y’u Rwanda.
Hon. Dr Usta Kayitesi kandi yashimye iri shyaka kuba ryarakomeje ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda, iri hame rikaba ari ryo rituma ubufatanye mu matora atandukanye n’umuryango wa PFR / Inkotanyi bushoboka. Ati “Kandi iyi Komisiyo yo muri Senat turi abahamya ko aho umuyoboke wa PDC ari ahatanga umusanzu ufatika”.
Visi Perezida wa Kabiri wa PDC Me Rwigema Vincent wari uyoboye intumwa za PDC muri ibi biganiro yagaragaje ko iri shyaka ridateze gutandukira cyangwa se kwirara mu gutanga umusanzu waryo mu kubaka igihugu. Yagaragarije abasenateri ko PDC idateze na rimwe gusobanya ku mahitamo y’abanyarwanda bahisemo Politiki y’ubwumvikane. Yijeje kandi ko PDC izakomeza ubufatanye mu nzego zose zigamije kubaka igihugu.
Ibi biganiro byateguwe na Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Senat y ‘u Rwanda bigamije kumenya uko imitwe ya Politiki yubahiriza amategeko mu mikorere yayo. Ni Ibiganiro abasenateri bagize iyi komisiyo bagirana n’imitwe ya Politiki yose yemewe mu Rwanda.
Turashima abayobozi bacu kubera ubwitange badahwema kugaragaza mu ruhando rw andi mashyaka y Igihugu cyacu bigamije iterambere n,imiuoborere myiza y,Igihugu cyacu