Biro Politiki y’ishyaka PDC yateraniye mu nama yo ku wa 04 Kanama 2013 yanzuye ko hashyizweho mu Rwanda Umutwe wa Politiki witwa Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, mu magambo ahinnye y’igifaransa PDC (Parti Democrate Centriste) witwa “PDC”. Muri iyi nama niho hatowe amategeko shingiro PDC igenderaho kugeza ubu. Iri shyaka rya PDC niryo ryahoze ryitwa “Parti Democratique Chretienne” mbere y’ivugururwa ry’amategeko shingiro yaryo ryakozwe mu mwaka wa 2003.
Iyi nama ya Biro Politiki ya PDC igaragaza mu nyandiko zayo ko yafashe icyemezo imaze kubona Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ; Imaze kubona Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki; Imaze kandi kubona ivugururwa ryo ku wa 06/06/2010 ry’Amategeko agenga Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda.
Itegeko ngenga No 10/2013/OL ryo kuwa 11 Nyakanga 2013 rigenga imitwe ya Politiki n’abanyepolitiki ribuza imitwe ya Politiki gushingira ku birimo imyemerere, amadini,ubwoko,igitsina n’ibindi byose byafatwa nk’ibiheza igice runaka cy’abanyarwanda muri uwo mutwe wa Politiki.
Mu ngingo za 56 na 57 z’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; imitwe ya Politiki ibwirwa kubakira ku bumwe bw’abenegihugu,uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, ndetse n’ubusugire bw’igihugu. Ikabuzwa gushingira ku birimo ibara ry’uruhu, ubwoko, imiryango, inzu, igitsina, imyemerere ishingiye ku iyobokamana, ndetse n’ikindi cyose cyagaragara nko guheza bamwe mu banyarwanda.
Ngizo ingingo nyamukuru zatumye inyito PDC yatangiranye mu ishingwa ryayo ihinduka.
Ishyaka PDC ryari ryariswe “Parti Democratique Chretienne” kuva mu mwaka wa 1991 rishingwa. Mu ishingwa ryaryo ryari rigamije Demokarasi Ishingiye k’Ubukristu. Ryashinzwe na Jean Népomuscène Nayinzira n’abandi bari bafatanyije. Amateka agaragaza PDC nk’ishyaka ritigeze rishyigikira ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994, nubwo ryashinzwe mu gihe Leta yariho yateguraga uwo mugambi.
Nyuma y’aho FPR / Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ikanabohora u Rwanda, Ishyaka PDC mu 2003 ryemeje ubufatanye (Coalition) n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Nyakanga 2003 ndetse n’ay’Abadepite yabaye muri Nzeri 2003. Ishyaka PDC ryatsindiye imyanya itatu mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda. Uwari umuyobozi wa PDC Mukezamfura Alfred yahise anatorerwa kuyobora Inteko Nshingamategeko.
Ubu PDC iyobowe ni umwe mu mitwe ya Politiki 11 yemewe mu Rwanda, ukaba uri mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki.Muri icyi gihe PDC iyobowe na Hon Maitre Agnes Mukabaranga. Umutwe wa Politiki wa PDC ukaba ugira uruhare mu miyoborere y’igihugu no mu iterambere ry’u Rwanda. Intego ya PDC ni Ubuvandimwe, Umurimo n’ Ubutabera.