Mu mahugurwa bagenewe n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki kuwa 07 -08 Kamena 2025 abagore bahagarariye abandi mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku mitwe ya Politiki mu ntara y’ i Burengerazuba bagaragaje ko basobanukiwe neza icyo Demokarasi y’ubwumvikane isobanuye ndetse n’akamaro kayo, biyemeza gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.
Abagore bitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe ko Demokarasi y’ubwumvikane ari uburyo bw’imiyoborere, bushyira imbere umuco w’ibiganiro, koroherana, kudaheza, Gusangira ubutegetsi, Imikorere myiza hagati y’imitwe ya Politiki n’abanyepolitiki ndetse n’ibindi byiciro by’abantu muri sosiyete. Ibi bikaba bigamije kugeza abanyarwanda ku bumwe rusange bw’igihugu. Basobanuriwe ko u Rwanda rwasanze iyi demokarasi ari yo irukwiriye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko abanyarwanda bari bakeneye ituze mu rwego rwa Politiki ndetse n’imiyoborere myiza ideheza.

d
Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki Depite Mukabunani Christine
Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki Depite Mukabunani Christine yavuze ko iyi Demokarasi y’ubwumvikane yatumye abanyarwanda barushaho kugarura ubumwe mu rwego rwa Politiki. Aba bagore biyemeje kurushaho kuba intangarugero muri bagenzi babo; barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse baharanira ubumwe bw’abanyarwanda no guteza imbere demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo.
Muri aya mahugurwa kandi abagore baganirijwe ku mahame y’imiyoborere u Rwanda rugendera ho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mahame bayibukiranya yose uko akubiye mu Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda , mu ngingo ya 10. Basobanuriwe imikorere n’inshingano z’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki bashima ko ibikorwa byaryo bikorwa mu bwumvikane no mu bwubahane.