You are currently viewing Ibyo kuzirikana muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 5
Minisitiri w'intebe Dr Justin Nsengiyumva

Ibyo kuzirikana muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 5

Ingingo ya 119 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko Minisitri w’intebe ashyikiriza inteko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 atangiye imirimo ye. Kuwa 12 Kanama 2025 Minisitri w’intebe Dr Justin NSENGIYUMVA yagejeje ku bagize guverinoma gahunda ya Leta y’imyaka 5.

Iyi gahunda ya guverinoma  ishingiye ku mirongo migari yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga manda y’imyaka 5 ihera mu 2024 ikageza mu 2029. Ni imirongo migari kandi yashyigikiwe n’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC). Minisite w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko iyi gahunda igamije kongera ingano y’amafaranga umuturage yinjiza no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bigasaba ingamba zirimo:

  • Kongera inganda z’imbere mu gihugu
  • Guhanga imirimo mishya
  • Kunoza ireme ry’uburezi no gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo
  • Kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe
  • Guharanira kugera ku iterambere rirambye
  • Guteza imbere imirire n’imikurire hagamije kurwanya igwingira
  • Gutanga serivisi nziza hagamije kongera uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 inafatwa nka gahunda yo kwihutisha iterambere ya kabiri (NST2) yubakiye ku nkingi 3 arizo:

  1. Ubukungu
  2. Imibereho myiza
  3. Imiyoborere

Iby’ingenzi guverinoma yiyemeje muri iyi myaka 5:

Guverinoma yiyemeje kuzamura ubukungu ku gipimo cya 9.3% buri mwaka kugeza muri 2029.

Guverinoma yiyemeje ko umusaruro umuturage yinjiza uzava ku mpuzandengo ya 1,040$ mu mwaka wa 2023, ugere ku 1,360$ muri 2029.

Ubuhinzi buziyongera hejuru ya 6% buri mwaka naho inganda na serivise biziyongera hejuru ya 10% buri mwaka. Ku nganda by’umwihariko hazongerwa umusaruro w’ibizitunganyirizwamo ku gipimo cya 10.4% buri mwaka.

Guverinoma yiyemeje kandi kongera uruhare rw’ishoramari kuri 32.1% muri 2029. Biturutse ku kwiyongera kw’ishoramari ry’abikorera. Ishoramari ry’abikorera rizava kuri 15.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu muri 2023 rigere kuri 21.1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu muri 2029.

Mu bucuruzi  mpuzamahanga, Guverinoma yiyemeje ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro zirenze 2. Kazava kuri miliyari 3.1$ muri 2023 kagere kuri Miliyari 7.3$ muri 2029. Ibyoherzwa mu mahanga bizazamuka kuri 13% buri mwaka mu gihe ibitumizwa bizazamuka kuri 8% buri mwaka.

Guverinoma yiyemeje kuzamura agaciro k’ibisanzwe byoherezwa mu mahanga, birimo ikawa n’icyayi, ibitunganyirizwa mu nganda, amabuye y’agaciro, indabo, imboga n’imbuto.

Amafaranga akomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azava kuri Miliyari 1.1$ agree kuri Miliyari 2.1$. Yongerewe agaciro imbere mu gihugu.

Mu myaka 5 iri imbere kandi ikigero cy’ubwizigame imbere mu gihugu cyizikuba 2, kive kuri 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kigere kuri 25.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu muri 2029. Mu gihe izamuka ry’ibiciro rizaguma hagati ya 2% na 8% mu bihe biciriritse.

Mu gihe kandi Guverinoma yiyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu gucunga neza imari ya Leta.

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda PDC ryashyigikiye gahunda y’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2024, ndetse rikomeje gahunda yo gutanga umusanzu mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda.

Leave a Reply