Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije “GDPR” na Alphonse Nkubana wo mu ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere “PSP” nibo batanzwe nk’abakandida Senateri muri Senat y’u Rwanda bagomba gusimbura ba Hon Coltilde Mukakarangwa na Hon. Mugisha Alexis bazasoba manda ku wa 22 Ukwakira 2025.
Itangazo ry’inama idasanzwe y’inama y’inteko rusange y’ihuriro ry’igihugu nyunguranabibitekerezo ry’imitwe ya Politiki ryo kuwa 14 Ukwakira 2025 rigaragaza ko ba Bwana Frank Habineza na Bwana Nkubana Alphonse ari abakandida bagomba kwemezwa n’urukiko rw’ikirenga nk’uko biteganwa n’ingingo y’100 y’itegeko ngenga rigenga amatora.
Frank Habineza ni umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije “GDPR” Green Party yanashinze. yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro 2 mu matora ya 2017 no mu matora ya 2024 hose aratsindwa. Naho Nkubana Alphonse we ni umuyobozi w’ishyaka PSP yabaye kandi n’Umuvugizi w’Ihuriro muri manda y’amezi atandatu yatangiye muri Nzeri 2024 kugeza muri Werurwe 2025.
Mu basenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda: 12 nibo batorwa aho buri ntara n’Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w’abasenateri batorwa. 2 bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza yaba iza Leta cyangwa izigenga batorwa na bagenzi babo. 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bubasha ahabwa n’Itegeko, mu gihe abandi 4 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.