You are currently viewing Inteko ishingamategeko yibukije abanyaburayi ko u Rwanda rwigenga

Inteko ishingamategeko yibukije abanyaburayi ko u Rwanda rwigenga

Kuwa 15 Nzeri 2025 Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yasohoye imyanzuro yibutsa inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’uburayi ko u Rwanda ari igihugu gifite Demokarasi, cyigenga, kigendera ku mategeko, gifite ubucamanza bukorera mu bwisanzure; ndetse isaba ko habaho ubwubahane. Ni nyuma y’uko iyi nteko ishingamategeko y’ ubumwe bw’uburayi yari yasohoye imyanzuro yayo yo kuwa 11 Nzeri 2025 irimo utegeka irekurwa rya Ingabire Victoire ukurikiranwe mu bucamanza. Ni umwanzuro ufite nomero (2025/2861(RSP)).

Mu itangazo ryo kuwa 11 Nzeri 2025 Inteko ishingamategeko y’ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi ivuga ko ibikorwa by’amategeko y’u Rwanda kuri Victoire Ingabire biri “mu nkubiri nini yo kuburabuza abantu bo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi”, ikavuga ko kuva mu 2017 abantu batanu bo mu ishyaka FDU-Inkingi Victoire yahozemo “bapfuye cyangwa baburirwa irengero”.

Iri tangazo ry’inteko ishingamategeko y’u Rwanda rigargaza ko yibukije irindi yasohoye kuwa 06 ukwakira 2016 ku bibazo bisa nk’ibyo. igashimangira ko u Rwanda ari Leta yigenga, ifite ubusugire, Demokarasi kandi igendera ku mategeko nkuko biteganywa n’itegeko nshinga n’andi mategeko. Inteko ishingamatageko y’u Rwanda muri iri tangazo ishimangira ko inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’uburayi itemerewe kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda. Ibi ngo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ashyiraho umuryango w’abibumbye n’andi mategeko mpuzamahanga.

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda isaba abanyaburiayi kuzirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya Politiki myinshi ku buryo imitwe ya Politiki yujuje ibisabwa n’amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure.

Iyi myanzuro igaragaza ko inteko ishingamategeko y’u Rwanda yibutsa ko ubucamanza bw’u Rwanda ari bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Ikemeza ko ubucamanza bw’u Rwanda bukoresha ububasha bwabwo mu bwisanzure kandi bwubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko n’amahame mpuzamahanga.

Muri iyi myanzuro inteko ishingamategeko y’u Rwanda igaragaza ko yamaganye ikomeje imyanzuro y’inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’u burayi igaragaramo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza. Binyuranyije n’amahame ahuriweho y’ubwigenge bw’ubucamanza n’aya Demokarasi. Yamaganye kandi umwanzuro n’imvugo by’inteko ishingamategeko y’ubumwe bw’uburayi bishingiye ku makuru abogamye, adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki bafitiye urwango u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, bagamije gutesha agaciro ubwigenge, inzego zubakiye ku ihame rya demokarasi, iterambere, umwanya w’icyubahiro by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yasabye muri iyi myanzuro iyubahirizwa ry’ihame ry’ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw’iterambere bityo igaya ibangamirwa ry’ayo mahame mu mikorere y’inteko zishinga Amategeko.

Ingabire Victoire Umuhoza uvuga ko ayobora ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya DALFA Umurinzi yatawe muri yombi muri Kamena 2025 aregwa ibyaha bitandatu birimo icyo kuba mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda, ibyaha we ahakana mu rubanza rugikomeje.

Mu mwaka wa 2013 Ingabire Victoire yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside yari yatawe muri yombi mu mwaka wa 2010; aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika muri nzeri 2018 arafungurwa.

Leave a Reply