You are currently viewing Uko indorerezi z’imitwe ya Politiki zibona imigekendekere y’amatora y’abasenateri

Uko indorerezi z’imitwe ya Politiki zibona imigekendekere y’amatora y’abasenateri

Mu matora y’Abasenateri yabaye muri Nzeri 2024, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ryohereje indorerezi 62 zakurikiranye imigendekere y’ayo matora yabaye ku matariki ya 16 na 17 Nzeri 2024. Muri raporo yazo indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo kuri buri cyiciro cy’amatora, habonetse abakandida bahagije, bahataniye kujya muri SENA; zashimye kandi uburyo ayo matora yegerejwe abatora.

Mbere yo kohereza izo ndorerezi gukurikirana ayo matora, Ihuriro ryakoze imyiteguro ya ngombwa, yaba iyo ryakoze ubwaryo ndetse n’iyo ryakoranye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Muri iki gikorwa Indorerezi z’Ihuriro zahawe ubutumwa bwo Kureba ko ibiro by’itora biteguye neza; Kureba ko ibikoresho by’amatora biri ku biro by’itora; Kureba uko amatora yitabirwa; Kureba niba amategeko n’amabwiriza bigenga amatora byubahirizwa; Kureba ko uburenganzira bw’abaje gutora bwubahirizwa; Kureba muri rusange uko umutekano n’ituze byaranze amatora; Kureba ibarura ry’amajwi; Kureba uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’Inteko itora.

Mu butumwa bwazo, buri ndorerezi y’Ihuriro yasabwe kwambara umwambaro uyiranga n’ikarita y’indorerezi (Badge) yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagombaga kwerekana igihe bibaye ngombwa. 

Ubutumwa bw’indorerezi z’Ihuriro bwakorewe mu matsinda. Hakozwe amatsinda 30, buri tsinda rigizwe n’abantu babiri (2) baturuka mu Mitwe ya Politiki itandukanye, nibura umwe (1) muri bo akaba umugore. Buri Mutwe wa Politiki wayoboye nibura amatsinda abiri (2). Ikindi ni uko buri tsinda ryakoreye ubutumwa bwaryo mu Karere kamwe.

Muri iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro niwe wari Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’indorerezi z’Ihuriro, naho Umuvugizi w’Ihuriro akaba Umuvugizi w’Indorerezi z’Ihuriro.

Muri raporo yazo indorerezi zashimye ko:

  1. Ibiro by’itora byari byegerejwe abatora haba ku matora y’Abasenateri batorewe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abatorewe muri za Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ayigenga;
  2. Inteko itora kuri buri cyiciro cy’Itora yaritabiriye ku rugero rushimishije;
  3. Umutekano wari ubungabunzwe kuri buri Biro by’Itora kandi Inteko itora yatoye mu ituze n’ubwisanzure;
  4. Amatora yatangiye kandi asozwa ku gihe hubahirizwa amategeko n’amabwiriza abigenga: haba mu kurahira kw’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kwerekana ko udusanduku tujyamo impapuro z’itora turimo ubusa, gutangiza amatora, kubarura amajwi, n’ibindi.

Mu byo izi ndorerezi zagaragaje ko bikwiye kunozwa mu matora ataha birimo:

  1. Gushyira ibirango bigaragaza ahabera amatora cyane cyane muri za Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ayigenga, kuko hari aho wasangaga ibyo Bigo ari binini cyane kumenya icyumba gitorerwamo bikagorana;
  2. Kubaka ubwihugiko ahorohereza abafite ubumuga kuhagera;
  3. Gushishikariza abagize Inteko itora kwitabira amatora ku gihe;
  4. Gushishikariza abagize Inteko itora, abakandida cyangwa ababahagarariye kwitabira igikorwa cyo kubarura amajwi.

Ihuriro, rishingiye kuri raporo y’indorerezi zaryo ryemeje ko amatora y’Abasenateri yabaye muri Nzeri 2024, yakozwe mu mucyo, mu bwisanzure, mu mutekano, kandi ibyayavuyemo byakiriwe neza n’Abanyarwanda ndetse n’abakandida bahatanaga.

Muri iki gikorwa Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (P.D.C); ryohereje intumwa 5 mu zari zigize indorerezi z’Ihuriro.

Leave a Reply