You are currently viewing Menya imigenzo myiza PDC yigisha
Abayoboke ba PDC bitana "Abavandimwe"

Menya imigenzo myiza PDC yigisha

Ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda “PDC”ryiyemeje kugendera ku mahame remezo agarukamo cyane Demokarasi ishingiye ku bumuntu “ Humanism Based Democracy”. PDC iharanira Demokarasi ishingiye ku bumuntu, burangwa no guha umuntu agaciro kamukwiye, bunamusaba kugira uruhare mu gutunganya isi no gutsura imibereho myiza n’ubusabane mu bayituye.

Nk’uko bigaragara mu ngingo ya kabiri y’amategeko shingiro ya PDC “Status” ubu bumuntu si amagambo gusa; ahubwo bugaragazwa n’imigenzo myiza y’imbonezabupfura no mu myifatire y’umuntu wese ukwiye iryo zina.

Mu migenzo myiza PDC yigisha hagarukwa cyane cyane urukundo, ubuvandimwe, ukuri, kwihanganirana, ubutabera, gukunda umurimo, gusangira byose no kubaha indi migenzereze ihesha umuntu agaciro.

Uretse mu mahame remezo ya PDC; mu cyerekezo cy’iri shyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda, hagaragaramo ko ryiyemeje gushyira imbaraga mu kwigisha abanyarwanda gushyira imbere ubupfura mbere yo kurangamira ubukire bw’umutungo. PDC iharanira kandi kwigisha amahoro,ubumwe, ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abatuye Igihugu, Akarere n’Isi yose.

Abayoboke ba PDC bitana abavandimwe uku guteza imbere ubuvandimwe mu bayoboke baryo by’umwihariko, no mu Banyarwanda bose muri rusange.

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda PDC ryashinzwe mu mwaka wa 1991 ubu rihagarariwe mu nzego z’imitegekere y’igihugu kandi ni umwe mu mitwe  ya Politiki  igize ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Leave a Reply