AMATEKA

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryashinzwe mu mwaka wa 1991, rishingwa na Jean Népomuscène Nayinzira n’abandi bari bafatanyije. Mu ishingwa ryaryo ryari rigamije Demokarasi Ishingiye k’Ubukristu(Christian Democratic Party/Parti Démocratique Chrêtien).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nk’Umutwe wa Politiki utarijanditse muri Jenoside wakomeje akazi ka Politiki; Muri 2003, Ishyaka PDC ryemeje ubufatanye (Coalition) n’Umuryango FPR-Inkotanyi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Nyakanga 2003 ndetse n’ay’Abadepite yabaye muri Nzeri 2003. Ishyaka PDC ryatsindiye imyanya itatu mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda aho umuyobozi wa PDC Mukezamfura Alfred yatorewe kuyobora Inteko Nshingamategeko. Ishyaka PDC ryakomeje ubufatanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi kugeza n’ubu. Mu mwaka wa 2009, Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda ryatoye Komite Nyobozi nshya iyobowe na Me.MUKABARANGA Anges ari nawe ukiriyoboye kugeza ubu. Biro Politiki ya PDC iteraniye mu nama yayo yo ku wa 04 Kanama 2013 ; ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe; ishingiye kandi ku Itegeko Ngenga N°10/2013/0L ryo kuwa 11 Nyakanga 2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki; yemeje Amategeko Shingiro ya PDC.

Uyu munsi Ishyaka PDC ni umwe mu Mitwe ya Politiki 11 yemewe mu gihugu ndetse rikaba riri mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Ishyaka PDC rifite abayoboke mu Nzego zifatirwamo ibyemezo mu gihugu( nko muri Sena, Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite n’ahandi)

AMAHAME REMEZO

Hashingiwe ku mategeko yavuzwe, izina ry’ishyaka ryarahindutse riba ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA, mu magambo ahinnye y’igifaransa PDC (PARTI DEMOCRATE CENTRISTE).

  • Umuntu abereye ku isi kugirango ayihindure nziza. Bityo, Igihugu kigomba mbere na mbere gutezwa imbere n’ubwitange bwa bene cyo.
  • Demokarisi ishingiye ku bumuntu ni inzira nyakuri yo kurengera inyungu za rubanda binyuze mu migenzo myiza, cyane cyane urukundo, ubuvandimwe, ukuri, kwihanganirana, ubutabera ,gukunda umurimo, gusangira byose, no kubaha indi migenzereze ihesha umuntu agaciro. 
  • Ubumwe bw’abenegihugu ni inkingi y’amajyambere arambye y’igihugu.
  • Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ni ishingiro ry’imiyoborere myiza n’igihugu kigendera ku mategeko. 
  • Demokarasi igomba kandi gushingira ku bitekerezo by’abaturage n’uruhare rwabo mu miyoborere myiza y’Igihugu. 
  • Kugendera ku bitekerezo bya politiki binyuranye bituma habaho ubwisanzure busesuye mu gutanga umusanzu wo guteza imbere Igihugu, kandi nibigomba kuba intandaro y’ubushyamirane bw’abenegihugu.

IBIGAMIJWE

  • Gukagurukiriza abanyarwanda umurimo no kurwanya
    ubudahwema ubukene, ubujiji n’ubwironde mu Banyarwanda.
  • Gushyira imbere ubupfura mbere yo kurangamira ubukire bw’umutungo.
  • Kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.
  • Guharanira no kwigisha amahoro, ubumwe, ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abatuye Igihugu, Akarere, n’ Isi yose.
  • Guteza imbere ubuvandimwe mu bayoboke baryo by’umwihariko, no mu Banyarwanda bose muri rusange.
  • Guhuza Abanyarwanda mu bitekerezo no mu mikorere bishimangira ubumwe bwabo. 
  • Gutoza Abanyarwanda kujya impaka zubaka kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu buzima bw’igihugu.

INTEGO

  • Ubuvandimwe
  • Umurimo
  • Ubutabera

URUHARE MU BUZIMA BW'IGIHUGU

  • Guharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
  • Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
  • Gutanga umusanzu w’ibitekerezo kuri politiki n’amategeko Igihugu kigenderaho.
  • Gukangurira Abanyarwanda kwitabira gahunda za Leta
  • Kwigisha abayoboke mu kubongerera ubumenyi mu bya
    politiki

ABAYOBOKE

Abayoboke nyirizina: abashinze ishyaka n’abaryinjiyemo
nyuma.
Abayoboke barishyigikira: bashobora kujya mu nama ariko
ntibatora.

INZEGO NKURU

  • Kongere y’Igihugu
  • Biro Politiki
  • Komite Nyobozi

KONTI MURI BANKI

I&M BANK: 0008922-01-76 – KIGALI
BK: 00040-0049725-94 – KIGALI