Mu butumwa yegeneye abitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu kuwa 01 Gashyantare 2026 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda guta umuco ngo bisanishe n’imico mvamahanga. Ashimangira ko umunyarwanda akwiriye kwiga ibyiza ahandi bikamufasha gutera imbere ariko bitamuhinduye undi.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko n’ubwo iyi myitwarire yo gushaka kuba abandi hari ababigerageza ariko bidashobora kuramba. Ati ‘Nabonye hari abavutse muri 1995 n’abavutse mbere yaho, Ndabasabye, aho mugenda hose ibyo mubona byose ntuzagire ubwo utekereza gushaka gusimbuka ukava ku cyo uri cyo ukaba ikindi wabonye ahandi. Ntabwo kiramba. Ariko niyo byaramba, ni nko kubaho utariho.”
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko byashingira ku myemerere ariko bigashingira no ku muco. Asaba ko abanyarwanda banoza ibyabo bakirinda gutwarwa n’imico y’amahanga kuko bisenya. Umukuru w’igihugu yavuze ko hari ibyo kwiga bituruka ahandi ariko kandi abanyarwanda bakwiriye kwigira ku bandi ariko bakinda kwiga kuba abandi. Ibi ngo ntibibuza ko abanyarwanda bakwiriye gushaka ibizima mu byo abandi bakora ariko bagashaka ibigomba kububaka uko bari.
Perezida Kagame kandi yemeza ko uretse kuba umuntu yashaka kwihindura ubwe akaba uwo atari we. ngo hari n’abashaka guhindura igihugu ngo bakigire ikindi. aberurira ko izi ari inzozi zidashoboka ati “Ntushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka kuko si wowe wakiremye. Ntushobora kumfata ngo ungire uko ushaka kuko ntabwo ari wowe wandemye.’ Pereida Kagame akemeza ko bi byose biterwa no kutemera uwo uri we.
Ubu butumwa umukuru w’igihugu yatanze bwanahuriranye n’umunsi w’intwari bwashimangiye ubwatanzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu n’impeta z’ishimwe ky munsi wizihizwaho intwari z’u Rwanda. Ubutumwa busaba abanyarwanda gukoresha neza ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.