Mu ntego z’ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda “PDC’ ryiyemeje kurwanya ibirimo Ubukene, Ubujiji n’ubwironde mu banyarwanda. Izi ntego zigarukwaho n’abayoboke b’ishyaka PDC mu bihe bitandukanye, zibumbiye mu kubashishikariza umurimo. Uyu murimo ukaba inkingi y’iterambere mu banyarwanda.
Mu ngingo ya 3 y’amategeko shingiro ya PDC hagaragaramo icyerekezo cya PDC. Icyi cyerekezo kikayifasha kubahiriza amahame remezo y’ishyaka. Muri icyi gice cy’icyerekezo havugwamo ibyo ishyaka PDC riharanira ndetse n’ibyo ryigisha abayoboke baryo. Ingingo ibanziriza izindi ikaba ko PDC yiyemeje Gushishikariza Abanyarwanda umurimo no kurwanya ubudahwema ubukene, ubujiji n’ubwironde mu Banyarwanda.
Uretse iyi ngingo kandi PDC igaragaza ko yiyemeje: Gushyira imbere ubupfura mbere yo kurangamira ubukire bw’umutungo; Kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu; Guharanira no kwigisha amahoro,ubumwe, ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abatuye Igihugu, Akarere n’Isi yose.
PDC kandi yiyemeje: Guteza imbere ubuvandimwe mu bayoboke baryo by’umwihariko, no mu Banyarwanda bose muri rusange; Guhuza Abanyarwanda mu bitekerezo no mu mikorere bishimangira ubumwe bwabo; Gutoza Abanyarwanda kujya impaka zubaka kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu buzima bw’Igihugu.
PDC ni umwe mu mitwe ya Politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. PDC yatangiye mu mwaka wa 1991 ifite intego z’Ubuvandimwe, Umurimo n’Ubutabera.