You are currently viewing PDC: Ishyaka rishyize imbere ubumuntu
Abayoboke ba PDC bitana "Abavandimwe"

PDC: Ishyaka rishyize imbere ubumuntu

Kuva mu mwaka wa 1991 Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda “PDC” ni rimwe mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Iri shyaka ryatangiye ryitwa irya gi kiristu “Parti Démocratique Chretien” mu byo rishyira ku isonga hagaragaramo “Ubumuntu”. Ibi bigashimangirwa n’amahame remezo iri shyaka ryiyemeje kugenderaho.

Mu nyandiko y’amategeko shingiro ya PDC yemejwe na Biro Politiki y’ishyaka yateranye kuwa 4 Kanama 2013 dusangamo ingingo igaruka ku mahame remezo y’uyu mutwe wa Politiki. Aya mahame remezo akubiye mu ngingo ya kabiri y’amategeko shingiro ya PDC. Ubumuntu buri mu by’ibanze byubakirwa ho amahame remezo ya PDC.

Muri iyi nyandiko abagize Biro politiki ya PDC banditse ko “PDC iharanira Demokarasi ishingiye ku bumuntu, burangwa no guha umuntu agaciro kamukwiye, bunamusaba kugira uruhare mu gutunganya isi no gutsura imibereho myiza n’ubusabane mu bayituye.” PDC ishimangira ko imigenzo myiza mbonezabupfura ariyo itndukanya umuntu n’ibikoko.

Uretse kuba umuntu abereye ku isi kuyigira nziza, PDC isobanura ko Demokarasi iyo ishingiye ku bumuntu ihinduka iznira nziza zo kurengera inyungu za rubanda. Ibi bigakorwa binyuze mu migirire myiza irangwa n’Urukundo, Ukuri, Kwihangana, Gukunda umurimo, gusangira byose no kubaha indi migenzereze ihesha umuntu agaciro.

Kimwe mu bishimangira iyi myemerere y’abayoboke ba PDC ni uko no mu bikorwa bitandukanye bibahuza usanga bitana abavandimwe. Ibi bigashingira ahanini no ku ntego z’iri shyaka ari zo: Ubuvandimwe, Umurimo n’ubutabera.

Ubu PDC ni umwe mu mitwe ya Politiki ifite uruhare mu miyoborere y’igihugu kandi ihagarariwe mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’igihugu.

Leave a Reply