Kuwa 19 Kanama 2025 abayobozi b’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda PDC n’abandi bayobozi b’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bitabiriye ibiganiro kuri Politiki y’igihugu igenga umurimo mu Rwanda. Ni ibiganiro byateguwe n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) mu nama rusange. Bagejejweho na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Ambassaderi Nkurikiryinka Christine ibyo Leta itaganya mu kurushaho kugabanya igipimo cy’ubushomeri.
Muri ibi biganiro Minisitiri Nkurikiyinka yagagarije abayobozi b’imitwe ya Politiki ko binyuze mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwiyemeje kugabanya igipimo cy’ubushomeri kugera kuri 7% mu mwaka wa 2035 no kuri 5% mu mwaka wa 2050. Ibi Guverinoma ikemeza ko bizakorwa binyuze muri gahunda zirimo iyo guhanga imirimo mishya. Nko muri gahunda ya NST 2 hateganijwe guhangwa imirimo mishya 1,250,000 hagati y’imyaka 2024-2029.
Minisitri Nkurikiyinka kandi yagaragaje ko hari gahunda zizewe zizahanga akazi zirimo nk’iyo kwigira ku murimo, kongerera ubushobozi udukiriro na gahunda yo guhuza abashaka akazi n’abagatanga. MIFOTRA ivuga ko buri mwaka ku isoko ry’umurimo mu Rwanda haza abakeneye akazi bashya bagera ku bihumbi magana abiri (200,000). Aba kandi ngo hakaba n’ikibazo cy’uko batahita babona imirimo mishya kuko n’umuco wo guhanga imirimo utaragera ku rwego rushimishije.
Abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bitabiriye ibi biganiro bashimye ingamba Leta yashyizeho zo guteza imbere umurimo. Banasaba abayoboke b’imitwe ya Politiki bahagarariye kurushaho gushishikarira umurimo aho kwiringira ak’i muhana kaza imvura ihise.
‘