You are currently viewing Perezida wa PDC yahanuye abitegura gushinga ingo

Perezida wa PDC yahanuye abitegura gushinga ingo

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X Hon Mukabaranga Agnes Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC) yibukije abitegura gushinga ingo ko atari icyemezo cyo gufata utaragitekerejeho neza. Anabigereranya n’umushinga ukwiriye kwigwaho neza. ni ubutumwa yatanze ahereye ku bwatanzwe na Nyakubahwa madame Jeanette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu masengesho y’abayobozi bakiri bato “Young Leaders Prayer Breakfast” yo kuwa 31 Kanama 2025.

Muri ubu butumwa umuyobozi wa PDC yanditse ati “Turabashimiye Nyakubahwa First Lady wacu. Gushinga urugo ni bibe umushinga nk’iyindi yose. Abe aribyo bidutera stress irenze umubare w’abatumirwa bazaza,inzoga n’ibizagaburwa … kandi udafite byinshi ntibimutere ipfunwe.”

Ni ubutumwa umuyobozi wa PDC yatambukije bukurikira ubwari bwanditswe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame bugira buti ” Hari ubwo tutumva uburemere bw’icyemezo cyo kubana n’undi. Isezerano ryo kubana ni ugutura Imana umwe wese uko yabyirutse, imico yigishijwe, n’amahame amugenga, ukemera kwiha mugenzi wawe mukaba umwe. Ababaye umwe rero ntibahemukirana. Bisaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo koko abashakanye bunge ubumwe. Icyo nicyo gitambo nyakuri cyo kubaka urugo. Guhuza imitima, guhuza imiryango.”

Ubu butumwa butanzwe mu gihe umuryango nyarwanda uhanganye n’ubwinshi bw’imanza z’imiryango isaba gutandukana mu mategeko. Raporo u’urwego rw’ubucamanza igaragaza ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2,674 z’abashakanye basabye gutandukana. Mu mwaka wari wabanjirije uyu hari haburanishijwe imanza 2,833.

Leave a Reply