You are currently viewing RGB yasabye imitwe ya Politiki kongera uruhare rwayo mu miyoborere myiza
Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr Uwicyeza Doris Picard

RGB yasabye imitwe ya Politiki kongera uruhare rwayo mu miyoborere myiza

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’imitwe ya Politiki mu kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Dr. Uwicyeza Doris Picard yagaragaje ko imiyoborere u Rwanda rwahisemo yubakiye ku biganiro kandi ibyo biganiro bikaba bigirwamo uruhare n’abagize imitwe ya Politiki. Abasaba kongera imbaraga mu kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza igihugu cyiyemeje.

Dr Uwicyeza yibukije abahagarariye imitwe ya Politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo NFPO ko igisobanuro cy’imitwe ya politiki mu Rwanda atari uguhatanira ubutegetsi cyangwa imyanya ya politiki gusa, ahubwo ko ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gushaka ibisubizo ku bibazo by’abaturage.Yashimangiye kandi ko imiyoborere myiza atari ikintu kireba ubuyobozi gusa, ahubwo ko ari ubufatanye no kugira ibiganiro hagati y’inzego zose n’abaturage zIkorera. Ati “Imiterere yacu yihariye itwigisha guhitamo ibiganiro n’ubwumvikane aho guhitamo amacakubiri. Ntibivuze ko tudashobora gutandukana mu bitekerezo, ahubwo bivuze ko tugomba kuganira twubahana no gutanga inama zubaka.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bukorwa na RGB buzwi nka ‘Rwanda Governance Score Card” bwo mu mwaka wa 2024 igaragaza ko abaturage bagaragaje ko bashima uruhare rw’imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere myiza ku gipimo cya 67.40%. Nyamara ariko ubu bushakashatsi bukerekana ko abanyarwanda bagaragaje ko batazi imikorere y’imitwe ya Politiki bangana na 26.71%. Ashingiye kuri iyi mibare umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasabye Imitwe ya Politiki kongera imikoranire n’abanyamuryango bayo, ikabegera ikabagezaho gahunda za Leta kuko igira uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu no mu bumwe bw’abaturage.

Umuvugizi w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki Hon. Muzana Alice, yashishikarije abayobozi b’imitwe ya Politiki gukomeza gukora neza ku nyungu rusange z’abaturage kuko ari bo babahaye izo nshingano, bakagira n’uburenganzira bwo kubabaza uko bazuzuza.

Abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kandi bamaganye bamwe mu biyita abayobozi b’amashyaka “bise iya baringa” aba ngo bandika ubutumwa bakanasinya amatangazo mu izina ry’imitwe ya Poltiki nyamara bataranyuze mu nzira zemewe ngo bemerwe nk’imitwe ya Politiki.

Leave a Reply