You are currently viewing Sobanukirwa ibirango bya PDC
Ikirangantego cya PDC

Sobanukirwa ibirango bya PDC

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) ni umwe mu mitwe ya Politiki 11 yemewe mu Rwanda. Mu birango bya PDC harimo ibendera ndetse n’ikirangantego. Ibendera rya PDC rigizwe n’amabara abiri: Ubururu n’umuhondo. Ikirangantego cya PDC cyo kigaragaramo isuka, umunzani n’inuma, biri muri mpandeshatu y’umuhondo n’amagambo agize intego za PDC.

Ingingo ya gatanu mu mategeko shingiro y’umutwe wa Politiki PDC igaragaza ko ibendera ari urukiramende rw’ibara ry’ubururu; imfuruka zarwo ebyiri ebyiri ziteganye zigahuzwa n’ibara ry’umuhondo.
Ibara ry’ubururu risobanura guhanga ibisubizo bishya bigamije kurushaho gutunganya Igihugu cyacu; ibara ry’umuhondo risobanura kwigirira icyizere gitera imbaraga zo gutera imbere; mpandeshatu z’ubururu zihurira hagati zisobanura inyito ya PDC yo guhuza Abanyarwanda.

Ingingo ya gatandatu mu mategeko shingiro ya PDC igaragaza ko Ikirangantego cya PDC kigizwe n’isuka, umunzani n’inuma. Isuka igasobanura umurimo, Umunzani ugarahararira ubutabera, naho inuma igahagararira ubuvandimwe bworoherana mu mahoro. Icyi kirangantego kigaragaramo kandi izina ry’ishyaka Parti Democrate Centriste mu magambo arambuye no mu mpine. kikagaragaramo ibendera rya PDC I buryo n’i bumoso bw’uruziga rw’ubururu rushushanyijemo mpandeshatu y’umuhondo.

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryashinzwe mu mwaka wa 1991, rirahagarariwe mu nzego zitandukanye z’imitegekere y’igihugu kandi rigira uruhare mu kubaka u Rwanda. PDC yiyemeje kugengwa n’inteko z’ Ubuvandimwe, Umurimo n’ubutabera.

Leave a Reply