You are currently viewing Ubutumwa bw’ishyaka PDC ku munsi w’intwari z’igihugu
Publication Instagram Noël illustration élégant message rouge blanc - 1

Ubutumwa bw’ishyaka PDC ku munsi w’intwari z’igihugu

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda PDC ryifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza w’intwari z’igihugu! Ubutwari n’ubumwe bw’abanyarwanda nta gushidikanya ko ari byo nkingi y’iterambere rirambye.

Ubwo twizihiza uyu munsi ku nshuro ya 32, PDC izirikana kandi iha agaciro gakwiriye intwari zose z’u Rwanda. Guhera ku ntwari zahanze u Rwanda, Intwari zarukuye mu maboko y’abakoloni, Intwari zarubohoye zikarukiza imitegekere mibi, intwari zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, intwari zose zaharaniye ubumuntu ndetse zikanahasiga ubuzima.

PDC irashima kandi intwari zikomeje kubaka u Rwanda. Zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’ubu akaba akiyoboye urugamba rwo kubaka igihugu giteye ishema bene cyo. Umuco w’ubutwari n’indangagaciro tuvoma mu ntore izirusha intambwe tubisigasire.

Intwari tuzirikana mu byiciro by’Imena, Imanzi n’Ingenzi zaduhaye urugero rwiza rwo gukurikiza kandi zaduhaye umusingi uhamye wo kubakiraho ahazaza. Rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko twirinde icyo ari cyo cyose cyasubiza inyuma intambwe ishimishije imaze guterwa.

Kuri uyu munsi w’intwari PDC irakangurira abanyarwanda muri rusange n’abayoboke bayo by’umwihariko kurangwa n’indangagaciro z’Ubumuntu, Gukunda igihugu, Gukunda umurimo no kuwunoza, Guharanira iterambere no kwanga Akarengane.

“Twese mu bumwe , Duharanire kuba Intwari.”

“Ubutwari n’ubumwe bw’abanyarwanda, Inkingi y’iterambere.”

Hon. MUKABARANGA Agnes

Perezida w’ishyaka PDC

This Post Has One Comment

  1. Ildephonse NKILIYE

    I appreciate this relevant message in the same line of GoR national message,…vive PDC, vive HE Paul Kagame! Songa mbere Rwanda yacu! Imana Ibidufashemo!

Leave a Reply