You are currently viewing Umunyamabanga mukuru wa PDC yashimye imyitwarire y’ urubyiruko n’abagore muri Politiki

Umunyamabanga mukuru wa PDC yashimye imyitwarire y’ urubyiruko n’abagore muri Politiki

Mu nama yahuje abahagarariye imitwe ya Politiki iri mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kuwa 10 Nzeri 2025 hamurikwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku kamaro k’ishuri ry’urubyiruko n’abagore ku miyoborere na Politiki, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC) Hon. Ndagijimana Leonard yagaragaje ko ashima uburyo abagore n’urubyiruko bahawe aya masomo muri aya mashuri bitwara mu miyoborere y’igihugu.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe na Prof Nzeyimana Isaie hagaragajwe ko kuva mu mwaka wa 2010 mu ishuri ry’urubyiruko ryigisha imiyoborere na Politiki (Youth Political Leadership Academy) hamaze kurangiza mo abagera ku 1,499 mu gihe ishuri ryigisha abagore ibijyanye n’imiyoborere na Politiki (Women Political leadership academy) naho hamaze guhugurwa abagera ku 9,060. Aba kuri Hon Ndagijimana Leonard ngo bahinduye cyane uburyo Politiki yafatwaga ndetse n’uburyo abanyarwanda bafataga imitwe ya Politiki.

Hon Ndagijimana yagize ati “Ureba uburyo urubyiruko rusigaye ruganira imiyoborere ubona neza itandukaniro hagati y’urubyiruko rw’ubu ndetse n’urubyiruko rwo hambere. Ubu urubyiruko rwacu usanga ruganira icyateza imbere igihugu. Mu gihe mbere wasangaga abantu badahuje ishyaka bahura umwe akumva yatera undi ikofe cyangwa ugasanga abantu bari kurwana ngo reka nguhe ikarita nkubohoze”.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) bugamije kureba icyo amashuri abiri iry’urubyiruko ndetse n’iry’abagore yagezeho, umusaruro yatanze mu miyoborere myiza y’igihugu ndetse no mu gutegura abayobozi b’uyu munsi ndetse n’ab’ejo hazaza.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi biracyaganirwaho mbere y’uko bishyikirizwa inteko rusange.

Leave a Reply