You are currently viewing “Aho bahirika ubutegetsi 90% haba hari ibigenda nabi” Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru

“Aho bahirika ubutegetsi 90% haba hari ibigenda nabi” Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuwa 27 Ugushyingo 2025 yabajijwe icyo avuga ku mpamvu zituma hirya no hino muri Afurika hakomeje kumvikana ihirikwa ry’ubutegetsi. Yemeza ko aho abaturage bahitamo guhirika ubutegetsi ikimenyetso cy’uko ibigenda nabi.

Perezida Kagame yagaragaje ko igitangaje ari uburyo ibihugu bimwe na bimwe biri kuba mo ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika ari ibisanzwe bishimagizwa n’amahanga. Yihashishije ingero za Guinee Bissau na Madagascar nk’ibihugu byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ati Ibi bibaye mu bihugu aho bamwe basanzwe baducira imanza bo mu burengerazuba bw’isi, bari basanzwe basingiza abategetsi babyo. Iri hirikwa ry’ubutegetsi riri kubwira aba bantu ngo mumaze igihe mutubeshya”.

Perezida Kagame yemeza ko urubyiruko rugaragara mu myigaragambyo hirya no hino mu bihugu bya Afurika bahawe izina rya Gen Z baba bakwiriye guhabwa umwanya n’uruhare mu kugira ibyo nabo bakora. Ati “Ntibisobanuye ko iteka baba bafite ukuri, ariko nahitamo ko “kuri twe tukiriho tudashakwa kuzahirikwa” dukeneye gushaka uburyo uru rubyiruko ruhabwa inshingano narwo, rukiyumva nk’urufite uruhare mu bikorwa…. Ni inshingano zacu gutuma nabo bumva ko nta mpamvu zo gukora ibyo”.

Umukuru w’igihugu asanga iyo abaturage baganirijwe ku bibazo igihugu gifite ndetse bagafatanya n’ubuyobozi gushaka ibisubizo ngo nta cyatuma bajya kwigaragambya. Ati Ni inshingano zanjye ndetse ni inshingano z’abandi bayobozi dufatanya muri icyi guhugu gukorera mu mucyo bagasobanurira abaturage impamvu ibyo bibazo bihari kandi bakabereka ingamba zihari zo kubikemura. Izo ngamba kandi zikaba nabo zigaragaza uruhare rwabo muri ibyo bibazo. Iyo abantu bumva neza kandi kimwe ibibazo bafite ntabwo bigaragambya, ahubwo bakugirira impuhwe.”

Yifashishije urugero rw’abaturage bashaka umuhanda; akemeza ko nubwo uwo muhanda utahita uboneka ariko bakerekwa ko amikoro ahari adahagije ari gusaranganwa mu bindi nk’amavuriro, amashuri …. . Icyo gihe kandi ngo abaturage bakanerekwa ko rimwe na rimwe batari gutanga ibyo igihugu kibasaba nk’umusoro. Icyo gihe kuri Perezida Kagame ngo iyo ukorera mu mucyo abaturage bagera aho bakakugirira impuhwe. Ati “Mbaye nabisobanuye uko ni nde wandakarira?”. Ati Ariko bitabaye ibyo bakazavumbura ko ndi kubaka umuturirwa I Paris, cyangwa Buruseri, bazagufata ku gakanu, ni ikibazo cy’igihe gusa.”

Ku bijyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi Perezida Kagame yemeza ko hari iziba zikenewe koko ariko kandi ngo hari n’izindi zikorwa n’abadafite impamvu ifatika. Kuri Perezida Kagame abahirika ubutegetsi babaye hari ibyo barambiwe bigomba guhinduka baba bafite ukuri; ariko kandi uwahiritse ubutegetsi nawe iyo aje agakora ibisa n’iby’uwo yahiritse cyangwa se agakora bibi kurushaho; aba akwiriye gufungwa ahubwo nawe.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku ihirikwa ry’ubutetsi nyuma y’umunsi umwe uwari Perezida wa Guinee Bissau Umaro Sissoco Embalo ahiritswe ku butegetsi, anatabwa muri yombi kuwa 26 Ugushyingo 2025. Uyu mukuru w’igihugu yari amaze iminsi itatu abamushyigikiye batangaje ko ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 23 Ugushyingo 2025. Uwitwa Fernando Dias de Costa utavuga rumwe n’ubutegetsi nawe yahamyaga ko ari we watsinze amatora.

Leave a Reply