Hasozwa icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hibutswe abanyapolitiki bazize Jenoside kubera kwitandukanya n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi. Urubyiruko rwasabwe gucengera amateka y’u Rwanda no kwirinda imvugo z’urwango ziri mu banyapolitiki babi bakiriho.
Mu kiganiro kigaragaza uruhare rw’abanyapolitiki mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko ubushakashatsi ku bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda bwakozwe mu 2025, abanyarwanda 93% bagaragaje ko amashyaka ya APROSOMA,PARMEHUTU na MRND yasenye u Rwanda bidashidikanwaho.
Ahereye ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere yayobowe na Perezida Kayibanda Gregoire ndetse na Repubulika ya Kabiri yayobowe na Habyarimana Juvenal Minisitiri Bizimana yerekanye ko zombi zaranzwe no kuvangura abanyarwanda ndetse no gukandamiza abo mu bwoko bw’abatutsi. Ibi bikagaragara mu nyandiko n’imbwirwaruhame z’aba banyapolitiki zumvikanishaga ko abatutsi ntaburenganzira bafite mu Rwanda.
Nubwo hari abanyapoliki bashyize imbere itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi Minisitiri Bizimana yashimiye abanyapolitiki bitandukanyije na MRND mu 1992, aba banditse basezera muri iri shyaka ryateguraga umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi.
MINUBUMWE igaragaza ko nubwo u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ingengabitekerezo yayo itarandutse burundu, ndetse ikigaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Amasomo y’ingenzi urubyiruko rw’abanyapolitiki rukwiriye kuzirikana akaba arimo: iry’amateka y’u Rwanda, ndetse no kwitondera imvugo z’urwango ziri mu banyapolitiki babi bakiriho. Ati “Imvugo z’urwango rukiri mu banyapolitiki babi ba kera, bakuriye mu irondabwoko ryemezaga ko igihugu atari icy’Abanyarwanda bose akaba ari na ryo bakoresha muri politiki yabo. Irondabwoko ryabyariye benshi muri bo urwango rukibakurikiranye na n’ubu.”
Kuva mu 2006 urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rwatoranyijwe nk’ahantu hihariye, ho kubika amateka y’abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.