Madame Jeanette Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation yahaye urubyiruko umukoro wo gutekereza uko abanyarwanda bahagarika kwirebera mu ndorerwamo y’amoko. Ni kuwa 30 Gicurasi 2026 muri gahunda y’ Igihango cy’urungano.
Ku nshuro ya 13 gahunda y’Igihango cy’urungano yabereye mu Intare Conference Arena I Rusororo mu karere ka Gasabo. Ihuza urubyiruko rubarirwa mu 2000 rurimo abanyeshuri, abikorera, abakora mu nzego za Leta ndetse n’abanyapolitiki. Nyuma yo kuganirizwa ku mateka y’u Rwanda bakerekwa uko Repubulika ya mbere n’iya kabiri bahererekanyije urwango ku batutsi, Madame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation yageneye ubutumwa uru rubyiruko.
Madame Jeanette Kagame yagize ati “Mu mvugo z’abato numvise mwibaza muti ni gute twisanze aha hantu?, ndagira ngo munongereho muti ni gute twava hano hantu?, Ni gute abakibona mu mboni z’amoko bava I buzimu bakajya I buntu?”
Madame Jeanette Kagame yongeye gusaba urubyiruko kugaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho kuko abarusebya nta kindi bafite berekana uretse amoko, kwibasira abayobozi n’ibindi bigayitse. Ati “ Niba tukibona bake bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwibona mu ndorerwamo y’amoko, aho bavuka cyangwa baturuka, ni ikimenyetso ko tutaragera ku myumvire imwe twese, ko Ndi umunyarwanda ari igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu dukwiye gushingiraho byose. Ndifuza kongera kubasaba kugira amahitamo akwiye mu buzima bwanyu.”
Madame Jeanette Kagame yasabye uru rubyiruko kugira amahitamo meza, akemeza ko ayo mahitamo ari mu nyungu z’igihugu muri rusange. Ati “Ndifuza kongera kubasaba kugira amahitamo akwiye mu buzima bwanyu kuko ibyemezo mufata. Ntabwo bigira ingaruka ku buzima bwanyu gusa, ahubwo bigira n’ingaruka ku miryango yanyu n’igihugu muri rusange”.
Umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye uru rubyiruko isezerano ry’abakuze. Ati “Mu izina ry’abakuru nongeye kubasezeranya ko uyu munsi turiho kandi tuzakomeza kwimana u Rwanda.”
Gahunda ngarukamwaka y’igihango cy’urungano itegurwa ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation, Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu na Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi.