Asoza amahugurwa y’iminsi ibiri y’abayobozi b’urugaga rw’abagore rushamikiye ku mitwe ya Politiki bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’igihugu nyungurabitekerezo ry’imitwe ya Politiki GISAGARA Theoneste, yagaragaje ko demokarasi y’ubwumvikane ariyo yari ikwiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yatumye haba ituze muri politiki.
Ni amahugurwa yibanze ku ngingo yo gusobanukirwa Demokarasi y’ubwumvikane u Rwanda rwahisemo. Muri Aya mahugurwa Ingabire Neema Eugenie Umuvugizi wungirije w’ihuriro, yavuze ko demokarasi y’ubwumvikane yatumye Abanyarwanda barushaho kugarura ubumwe mu rwego rwa politiki.
Ni ibyemezwa kandi na Dr Eric Ndushabandi umwe mu batanze amasomo muri aya mahugurwa wagaragaje ko Demokarasi y’ubwumvikane ishyira imbere ubumwe, ubufatanye, kudaheza, gushakira hamwe ineza y’igihugu. Iyi Demokarasi kandi ngo ikanarinda ubushyamirane mu banyapolitiki.
Muri iyi Demokarasi y’ubwumvikane, imitwe ya Politiki iri mu ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki ihurira hamwe ikaganira ku bibazo by’igihugu ndetse ikanatanga ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu ku bwumvikane busesuye.
Abagore bitabiriye aya mahugurwa basabwe kandi gushyira imbere inkingi z’imiyoborere myiza zirimo: kutagira usigazwa inyuma, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
I appreciate this ‘political consensus’ as post genocide leitmotiv of Rwandan political organizations collaboration!👌✍️