You are currently viewing ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC). #KWIBUKA 32.

ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI IHUZA ABANYARWANDA (PDC). #KWIBUKA 32.

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda, PDC, ryifatanije n’abanyarwanda by’umwihariko n’isi muri rusange Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu minsi 100, twatangiye kwibuka ku nshuro ya 32, tuzirikana inzirakarengane z’abatutsi bishwe bazize ubwoko bwabo. “Twibuke Twiyubaka”.

Turibuka mu gihe ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwiyongera mu karere k’Ibiyaga bigari ndetse ingabo zakoze Jenoside n’interahamwe bakaba barahawe imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ibihugu bituranyi bimwe ndetse bakaba barahisemo gukomeza guhiga abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda batuye muri ibyo gihugu. Ibi binyuranyije n’amahame y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Indi Miryango yihaye intego y’Ubumwe n’Ubuhahirane muri Afurika no ku isi yose.

Abayoboke ba PDC tuzahora dushimira kandi tuzirikana ubutwari bw’ingabo za RPA bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umusanzu wabo ntiwagarukiye aho ahubwo waranakomeje mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rutsinda ibitero byose bigeragejwe hagamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ishyaka PDC rirasaba urubyiruko by’umwihariko gukurana umuco wo gukunda igihugu babigaragaza cyane cyane ku mbuga nkoranyambanga zikunze gukoreshwa n’abarwanya u Rwanda.

PDC irizeza ko izakomeza uruhare rwayo mu kurushaho kubaka u Rwanda twifuza rihanira ishyirwamubikorwa rya Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 n’icyerekezo cy’igihugu 2050.

“Twibuke Twiyubaka.”

NEVER AGAIN.

Hon. Agnes MUKABARANGA

Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC)

This Post Has One Comment

  1. Ildephonse NKILIYE

    I appreciate!
    #Kwibuka32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994!
    #Kwibuka twiyubaka!
    Never Again!

Leave a Reply to Ildephonse NKILIYE Cancel reply