You are currently viewing “Inzego z’umutekano dufite nizo nahoze nifuza.”Perezida Kagame

“Inzego z’umutekano dufite nizo nahoze nifuza.”Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano u Rwanda rufite arizo yahoze yifuza. Ni mu butumwa busoza umwaka yageneye abagize Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano.

Muri ubu butumwa umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yanditse kuwa 29 Ukuboza 2025 yagaragaje ko mu gusoza umwaka wa 2025 yanyuzwe n’imikorere y’ingabo z’u Rwanda haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ati “Ndabashimira mbikuye ku mutima ubunyamwuka n’indangagaciro mukorana umurimo wanyu mugaha igihugu cyacu umutekano.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ubu bwitange bw’ingabo z’u Rwanda butagarukira ku kurinda ubusugire bw’igihugu gusa ahubwo ko bugera no mu kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika mu bihugu bitandukanye. Hagakoreshwa amikoro ahari, ubwenge n’umurava mu gukemura ibibazo aho byavutse. ati “Kubera mwebwe u Rwanda rukomeje kuryoherwa n’amahoro n’umutekano“. Umugaba w’ikirenga yagaragaje ko u Rwanda rwageze kuri byinshi muri uyu mwaka wa 2025 ariko ko umutekano wabaye umusingi wubakiweho ibyo byose. ati “Abanyarwanda bakomeje gushimira umusanzu wanyu watumye babasha kwiteza imbere mu mutekano usesuye.”

Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yasabye inzego z’umutekano gukomeza iyo mikorere irimo ubunyangamugayo, kubazwa inshingano nkuko byakomeje kubaranga. Yifurije kandi ibihe byiza by’iminsi mikuru abagize inzego z’umutekano batabasha kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n’imiryango yabo kubera inshingano z’akazi. Ati “Duha agaciro uwbitange bwanyu n’imiryango yanyu, umurava,ubudatsimburwa byose biduhesha ishama nk’u Rwanda.”

Ubu butumwa bugaragaza ukunyurwa n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano kandi buje bushimangira ubundi busa nabwo Pereaida Kagame yatambukije mu nteko rusange ya 17 y’umuryango FPR Inkotanyi, aho yemeje ko ibyo bakora bimunyuze ndetse ko nta byinshi abasaba birenze ibyo basanzwe bakora.

Leave a Reply