Kuwa 18 Mata 2026 nibwo abasore n’inkumi 42 batururutse mu mitwe ya Politiki 11 igize ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki (NFPO) bashoje amasomo ya Politiki n’imiyoborere. Ni icyiciro cya 22 cyaherewe aya masomo mu mujyi wa Kigali.
Urubyiruko rw’ishyaka PDC rushoje aya masomo rugaragaza ko hari impinduka zikomeye ku buryo bari basanzwe bafatamo Politiki mbere yo kwiga aya masomo ndetse n’uburyo basobanukiwe Politiki nyuma y’aya masomo.
Byiringiro Chafique yagize ati “Yego hari impinduka nyinshi. Mbere numvaga politiki ari ikintu giteye ubwoba, mbese ari ahantu urubyiruko rutagakwiye kubarizwa; ariko ubu nabonye byinshi ndetse nsobanukirwa byinshi ku miyoborere y’igihugu. Ubu ntagutinya ahubwo ni ugukora ibiri mu murongo muzima.”.
Niyonkuru Naome we yagize ati “Amasomo nahawe muri Youth political Leadership Academy yamfashije gusobanukirwa ndetse no kumenya byinshi kuri politics. Mbere numvaga ko politics ari ukutumvikana mu buyobozi cyagwa impande ebyiri zihora zihanganye bikavamwo n’imirwano, ariko nyuma yo gukurikirana ariya masomo nasanze ko politics: si uguhangana nk’uko nabitekerezaga ahubwo ni uburyo abantu n’inzego z’ubuyobozi bayobora igihugu cyangwa umuryango, bafata ibyemezo bigamije inyungu rusange binyuze mu nzira yo kuganira, kumvikana, no gushakira hamwe ibisubizo mu mahoro kandi ibisubizo bifitiye rubanda akamaro”.

Uhereye I bumoso: NIYODUSHIMA Dieudonne wari uhagarariye PDC, Dr. NDAHIRO Alfred uhagarariye Abalimu, NIYONKURU Naome na BYIRINGIRO Chafique urubyiruko rwa PDC.
Ubwo hasozwaga aya masomo Dr Ndahiro Alfred uhagarariye abalimu bigisha muri iri shuri rya Politiki n’imiyoborere (Youth Political Leadership Academy) yagiriye inama abasoje amasomo yo guhora bongera ubumenyi, kuko umunyapolitiki mwiza agomba kugira amakuru ku gihugu cye no hirya no hino ku isi, kugira ngo bimufashe kuyobora neza.
Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki Senateri Dr Habineza Frank washyikirije uru rubyiruko impamyabumenyi, yabasabye kwifashisha ubumenyi bungutse bakitabira gahunda za Leta zose kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.
Uru rubyiruko rwashoje amasomo rusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri ku Nteko Ishingamategeko. Banasuye kandi bunamira abanyapolitiki bishwe bahowe kutavuga rumwe na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwo ku Irebero.