You are currently viewing “Ikoranabuhanga rya AI ntirikwiye gusimbura umuntu; ahubwo twuzuzanye naryo.” Perezida wa PDC

“Ikoranabuhanga rya AI ntirikwiye gusimbura umuntu; ahubwo twuzuzanye naryo.” Perezida wa PDC

Mu kiganiro abayobozi b’Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki bagiranye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) kuwa 18 Kamena 2026 cyibanze kuri Politiki y’Igihugu yo guteza imbere ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI). Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda Hon. Agnes Mukabaranga yasabye ko hakongerwa ubushakashatsi bugamije gusesengura ingaruka zizazanwa n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano zikaboneka hakiri kare bityo zigakumirwa.

Mu butumwa bwe Perezida wa PDC yagize ati ” Hakomeze hakorwe isesengura ryimbitse kuri (risks) ingaruka zizakurikiraho. Dushyireho abashakashatsi benshi bazajya bakurikira buri gihe Aho ingaruka zava, maze tuhakumire.”

Hon. Mukabaranga yifashishije urugero rw’ikoranabuhanga ryasimbuye umwitozo wo gutekereza ugateranya imibare mu mutwe. Ibi byasimbuwe no gukoresha telefoni abantu bateranya imibare yakabaye ikorwa mu mutwe, yasabye ko habaho kwigisha abantu bagakoresha ubwenge buhangano mu mirimo yabo ya buri munsi ariko ntibanatakaze ubushobozi bwo gutekereza. Ati ” AI Dukwiye kuyikoresha idasimbuye umuntu ahubwo tukuzuzanya.”

Eraste Rurangwa Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri yagaragaje ko ubwenge buhangano bugomba gukoreshwa nk’ibikoresho ariko umwanzuro ugafatwa n’abantu.

Muri ibi biganiro Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yagaragaje ko u Rwanda rukiri kwiyubaka muri iri koranabuhanga, ariko ko Inzego zirimo nk’ubuhinzi, ubuvuzi, inganda n’uburezi ziri mu zizazamurirwa umusaruro zatangaga kubera ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.

Mu mwaka wa 2023 Leta y’u Rwanda yemeje Politiki y’igihugu y’ubwenge buhangano. Ndetse Inama y’abaminisitiri yo kuwa 8 Kamena 2026 yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano.

Leave a Reply