Ndagijimana Léonard wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe kuyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), muri manda y’imyaka itanu, asimbuye Me Mukabaranga Agnès. Ni muri Kongere y’ishyaka PDC yateraniye I Kigali kuwa 09.08.2026.
Ndagijimana Léonard watorewe kuyobora PDC amaze imyaka 34 ari umunyamuryango w’iri shyaka ndetse yari Umunyamabanga Mukuru waryo kuva mu 2015.
Abatoye bose hamwe bari abantu 103 aho Ndagijimana yatsinze ku majwi 79 atsinze Mukakarangwa Clothilde bari bahataniye uyu mwanya we wagize amajwi 24.
Mu mirimo ya politiki Ndagijimana yakoze harimo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 2018-2024 ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ndagijimana yakoze kandi mu yahoze ari Minisiteri y’Ibidukikije n’Ubukerarugendo, ndetse yakoze n’izindi nshingano zijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi no kuyobora imishinga itandukanye.
Ndagijimana yagaragaje ko kimwe mu byo azitaho ari ugushimangira ubuvandimwe muri iri shyaka no kubaka ubushobozi bwaryo, rikaba ryabasha kwigobotora mu bukode kuko ubu rifite ibibanza bibiri bitubatse.Ati “Mbere na mbere ni ukubaka ubuvandimwe. Ikindi dufite ibibanza bimaze igihe bitubakwa kandi tugomba kubyubakamo ibiro byo gukoreramo.”
Ikindi Ndagijimana agiye kwitaho ni ukubaka politiki y’iri shyaka mu buryo bonogeye urubyiruko kuko ari bo banyamuryango baryo banatanga icyizere cy’ahazaza, ku buryo bagomba gufashwa kuyiyumvamo neza imiyoborere.
Abandi batowe bagiye gufatanya na Ndagijimana ni Me Rugema Vicent wotorewe kuba Visi Perezida wa Mbere watowe ku majwi 80 na Mukabasebya Claudette watorewe kuba Perezida wa Kabiri ku majwi 95.
Hatowe kandi Nkiliye Ildephonse ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PDC wagize amajwi 95 hamwe na Sikubwabo Benoît watorewe kuba Umubitsi ku majwi 53.
Hatowe kandi Niyodusingiza Bénie ku mwanya wa Perezida w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri PDC na Umubyeyi Aline w’Urugaga rw’Abagore.
Uwatorewe guhagararira PDC mu Ntara y’Iburengerazuba ni Nyiraneza Espérance, mu Ntara yIburasirazuba ni Gatsinzi Jean-Baptiste, mu Ntara y’Amajyepfo ni Uwereyimfura Augustin, mu Ntara y’Amajyaruguru ni Niyibizi Thierry, naho mu Mujyi wa Kigali hatowe Uwamahoro Clémence.