You are currently viewing Abasenateri bashimye umusanzu wa PDC mu kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Abasenateri bashimye umusanzu wa PDC mu kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ku wa 02 Ugushyingo 2026 Intumwa z’ishyaka PDC ziyobowe na Perezida Hon. Ndagijimana Leonard zagiranye ikiganiro na Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu muri Senat y’u Rwanda hagamijwe kugenzura Uruhare rw’imitwe ya Politiki mu kwimakaza Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Muri icyi kiganiro PDC yagaragaje ko ishishikariza abayoboke bayo kwitabira gahunda za Leta zubaka Ubumwe n’ubudaheranwa. Aha hagatutswe kuri gahunda nk’umuganda, inteko z’abaturage n’amatora.

Abasenateri babajije intumwa za PDC uko zibona ibikorwa cy’umuganda cyubaka Ubumwe bw’abanyarwanda. Banabaza niba uretse ibikorwa rusange bihuza abanyarwanda, haba hari ibikorwa byihariye bitegurwa n’ishyaka PDC bigamije kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Perezida wa PDC Hon. Ndagijimana Leonard yagaragarije abasenateri ko umuganda ari ikimeyetso gikomeye cy’Ubumwe bw’abanyarwanda. Ati “Umu PDC iyo agiye mu muganda tubona bishimangira Ubumwe. Ubwo bumwe burahagaragarira peee. Mu muganda muba muri umwe. Ni ikimeyetso gikomeye cy’Ubumwe bw’abanyarwanda.”

Abasenateri bagiriye Intumwa za PDC inama yo gutegura n’ibikorwa byihariye by’ishyaka biri muri iyi gahunda.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2025 Ubumwe bw’abanyarwanda buri ku gipimo cya 95.3%, mu gihe ubudaheranwa bigeze ku gipimo cya 90.8%.

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu bashimye PDC amateka yayo agaragaza ko yahoze ari ishyaka rya Gikristo ariko ikaba yaremeye Guhindura imikorere ikaba ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda.

Leave a Reply